Twese turabyumva buri munsi: "Akazi karabuze".
Ariko ukuri ni ukuhe? Ese koko nta kazi kihari, cyangwa hari ikindi kibazo?Hano turarebera hamwe impamvu 4 z'ingenzi zituma tuvuga gutyo:

1. ABANTU NIBENSI AKAZI NIKATOYA Buri mwaka urubyiruko rungana n'ibihumbi rusohoka mu mashuri no muri Kaminuza.
Ariko ibigo bishya bikorera abantu ntibikura ku muvuduko umwe.
Ibisobanuye ko abantu 1000 bashobora gusabira imyanya 50 gusa. Ibi bituma amarushanwa aba menshi.

2. UBUMENYI N'UBUSHOBOZI NTIBIHURA N'ISOKO RY'AKAZI Ibigo byinshi uyu munsi bishaka abantu bazi ikoranabuhanga, icyongereza, n'ubumenyi ngiro skills.
Ariko benshi mu basoje amashuri bafite impamyabumenyi gusa.
Nibwo wumva bavuga bati "akazi karahari ariko nta mukozi uhari".

3. UBUNARIBONYE BURASABWA Ibiro byinshi byandika bati "dusaba ufite imyaka 2-5 y'ubunararibonye".
Ikibazo: Urangije ashobora kubona he ubwo bunaribonye bwo gutangiriraho?
Ibi bituma benshi babura aho batangirira.

4. TWE GUSA TURASHATSA AKAZI KA LETA N'AKO MU BIRO Hari akazi kenshi mu buhinzi buhanitse, ubukorikori, ubucuruzi, serivisi, no gukorera kuri internet freelance.
Ariko benshi turacyafite imyumvire y'uko akazi ari aka 8h-17h gafite contract.
Iyo ntekerezo ituma tubona nk'aho kabuze.